Inkuru yatangaje benshi ni uburyo umukobwa witwa Judith, yasezereye umwuga w’uburaya kubera ko yagiye kwigurisha nk’akazi yakoraga nyuma ahura n’umusaza nawe waje kwigurira indaya, barataha bageze ku gitanda, umukobwa amaze gukuramo imyenda arebye neza mu maso y’umusaza asanga ni Se umubyara.
Uyu mukobwa ukomoka muri Zambia mu mujyi wa Lusaka, avuga ko ari cyo kintu yibuka cyamubabaje mu mwuga w’uburaya yaramazemo imyaka myinshi. Agikubita amaso Se, yaguye igihumure ahita asohoka muri Logi (Lodge) yiruka yambaye ubusa afite imyenda mu ntoki.
Abantu babonye Judith icyo gihe bagize ngo yasaze kandi ari amarorerwa ahuye nayo mu buraya. Kuba batarabanje kumenyana neza, Judith avuga ko yabonye umusaza muri club nijoro yambaye ingofero n’igicucu cyamuhishe mu maso. Avuga ko ubusanzwe barwanira abakiriya kandi bafite umwanya muto wo gushishikarira amakuru arambuye nawe ni ko kutita k’umujyanye.
Kuva icyo gihe yahise arahirira kutazongera gukora umwuga w’uburaya ukundi kubera ibyo yahuriyemo nabyo birimo kwereka ubwambure Se wamubyaye. Uburaya ntabwo yari kubureka ati: “Naretse uburaya kubera ko nagiye gusambana naguzwe n’umusaza umbyara”.