Ubusanzwe, umukobwa si ngombwa ko yinginga abasore ngo bamukunde kuko si ibintu bibaho ubusanzwe, icyakora muri iyi minsi abakobwa benshi bakomeje kugaragara mu mihanda binginga abasore ko babakunda kuko baba barambiwe kubaho bonyine.
Hirya no hino ku mbu gankoranyambaga bakomeje kubona ashusho y’umugore wo mu gihugu cya Kenya, aho yiriwe mu mihanda ya Nairobi Ari gutakambira abasore ndetse n’abagabo ko bamukunda cyane ko ngo uyu mukobwa arambiwe kubaho nabi.
Uyu mukobwa w’imyaka 27 wo mu gihugu cya Kenya mu mujyi wa Nairobi, yavuze ko acyeneye Umusore umukunda umwitaho wawundi uzamukunda ndetse cyane uyu mukobwa ngo yari arambiwe kubaho wenyine yigunze. Mu marira menshi uyu mukobwa akomeje gutakamba atakambira abasore benshi kuba bamukunda.
Mu magambo ye uyu mukobwa yavuze ko ashaka umugabo uzajya ashyushya uburiri bwe, ndetse yakomeje avuga ko ubu bukonje ndetse nimbeho Ari bibi kuri we bityo acyeneye umugabo wokujya amwitaho akamushyushya mu gihe cy’ubukonje ndetse nimbeho.
Mu gihugu cya Kenya bikomeje gutangaza benshi kuntu abagore benshi bakomeje gutakambira abagabo ngo babagire abagore babo.