in

Umukobwa w’ikizungerezi yasohowe mu birori amaguru adakora hasi nyuma y’amahano yari amaze gukora(AMAFOTO)

Umukobwa w’ikizungerezi yasohowe mu birori amaguru adakora hasi nyuma y’amahano yari amaze gukora(AMAFOTO)

Umunyamideli wo muri Ukraine akaba n’utoza imyitozo ngororangingo yakuwe ku itapi itukura nyuma yo guserukana ikanzu ifite amabara y’ibendera ry’igihugu cye akimenaho ibisa n’amaraso ari imbere ya camera.

Uyu mukobwa witwa Ilona Chernobai yahise akurwa muri ibi birori igitaraganya n’abashinzwe umutekano nyuma y’uko iki gikorwa yari akoze cyafashwe nko gukora imyigaragambyo.

Nk’uko bigaragara mu mashusho Ilona Chernobai yinjiye muri ibi birori bya Festival de Cannes nk’umunyamideli usanzwe ariko yari yitwaje ishashi irimo amatembabuzi asa n’amaraso.

Ubwo yari ageze ku itapi itukura yakoze mu isutiye ye akuramo ayo mashashi abiri atangira kwimenaho ibyari birimo bisa n’amaraso umubiri wose.

Nyuma yo kubona ibikozwe n’uyu mukobwa abashinzwe umutekano bahise bamukura muri iyi nzira inyuraho ibyamamare bamusohora hanze.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bakuranagamo imyenda: Kigali indaya zarwanye umuhenerezo imyenda iracikagurika – VIDEWO

Ubushakashatsi bwagaragaje ibibi byo kwiga cyangwa se Negative effects of Education (English and Kinyarwanda)