in

Umukobwa w’i Kigali ari mu marira nyuma yo kureba muri telefoni ya fiance we agasanga yaramufotoye yambaye ubusa atabizi

Umukobwa w’i Kigali witeguraga gukora ubukwe na fiance we yanditse asaba inama nyuma yo kureba muri telefoni y’umukunzi we uherutse kumwambika impeta, Maze asanga yaramufotoye yambaye ubusa atabizi.

Uyu mukobwa aravuga ko yahise atakariza ikizere umukunzi we.

Yagize ati:”muraho? nimumfashe mungire inama kuko byandenze. Mfite umutype dukunda, tumaranye umwaka 1, hashize ukwezi ateye ivi ansaba ko tuzabana ndamwemerera. Ajya agira crises za asthma akamera nabi, ejobundi yagize crise turi kumwe arambwira ngo muhamagarire taxi, nkoresha phone ye kuko njye nta ma unites narimfite. Maze guhamagara taxi sinzi ukuntu nagiye mu mafoto mbona folder iriho izina ryanjye, mfunguye mbonamo amaphotos yanjye ateye isoni, harimo ayo yagiye amfotora nsinziriye ameze ukuntu, andi yayamfotoye ntabizi mvuye muri douche nambaye essuiemain, andi nambaye utwenda two kurarana, mbese ni amafoto aramutse agiye hanze yankoza isoni pe kandi yose yayafotoye ntabizi ntiyigeze anambwira ko ayo mafoto ayafite. Ndumva namutakarije icyizere, ubu uyu muntu dukomeze gahunda yo kubana?”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Muvara Anastase
Muvara Anastase
2 years ago

Niba warayabonyemo ateye isoni wari guhita uyasibamo ukicecekera.

Me Jean Darius
Me Jean Darius
2 years ago

Sinumva se nubundi mubana yaje se kubona ubwambure bwawe ate?utwenda twimbere?eee nimukomeze guhunda nubundi wagaragaye kare

Ngororero:Indwara y’amayobera yitwa “Tetema” iri kuvuza ubuhuha mu bigo byamashuri, uburyo ifata biteye ubwoba

Umugore yasabye abakobwa bose guteretwa n’abasore barenze umwe kubera impamvu itangaje