in

NdababayeNdababaye YEGOKOYEGOKO NdabikunzeNdabikunze

Umukobwa wasutse petroli ku mukunzi we akamutwika atitaye ku buribwe bwe, yahawe igihano gitangaje.

Umukobwa wo muri America washinjwaga gusuka petroli ku mukunzi akamutwika atitaye ku buribwe yari afite yahanishijwe gufungwa imyaka 60.

Gina Virgilio yari yipfutse mu maso ubwo umucamanza yasomaga imyanzuro y’ urukiko ku iyicwa rya Michael Gonzalez.

Iki cyaha cyakozwe tariki 7 Kamena 2012, ubwo Gonzalez yari yagize isabukuru y’ imyaka 24. Uyu mukobwa yakoze urugendo rwa kilometero ajya kugura peterole.

Avuyeyo yasanze umukunzi we Gonzalez asinziriye asuka peterole ku ntebe z’ imifariso yari aryamyemo no ku matapi yo mu nzu arangije inzu arayitwika ayisohokamo afungiranamo umukunzi we.

Anchorage Daily News yatangaje ko Gonzalez yakangutse avuga ngo harashyushye harashyushyuye mbere y’ uko ashya agakongoka agapfa.

Mu iburanisha uyu mukobwa yasubije ubwenge ku gihe avuga ko ibyo yakoze yabitewe no gukoresha ibiyobyabwenge agaragaza agahinda atewe n’ ibyo wakoze aho yavuze ati “Ntakibazo twari dufitanye nta n’ icyo nakora ngo mugarure”

Musaza w’ uyu mukobwa mu buhamya yatangiye mu rukiko yavuze ko imyitwarire ya mushikiwe yahindutse kuva yatangira gukoresha ibiyobyabwenge ubwo yari afite imyaka 20.

Umucamanza Wolverton yavuze ko ibyo uyu mukobwa yakoze ari icyaha cy’ ubugome bw’ indengakamere ati “Nicyo cyaha cy’ ubugome mburanishije kuva natangira aka kazi”.

Uyu mukobwa yakatiwe gufungwa imyaka 99 harimo 39 y’ igihano gisubitse bivuze ko uyu mukobwa azafungwa imyaka 60.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Transfer News : Swap deal hagati ya Manchester United na Barcelone, Aubameyang, Lloris (02/01/2022))

Diamond yatunguye mama we amukorera ibidasanzwe biramurenga.