in

Umukobwa wari urangije kaminuza yaburiwe irengero yagiye gusura sheri we

Umukobwa wari urangije kaminuza yo muri Nijeriya yaburiwe irengero nyuma yo kuvugwa ko yavuye mu birori byo gutanga impamyabumenyi kugira ngo ajye kureba inshuti y’umugabo mu wundi mujyi.

Omowunmi Akinwade, ufite imyaka 25 y’amavuko arangije kaminuza ya Olabisi Onabanjo, Ago Iwoye, yaburiwe irengero nyuma yo gusura inshuti y’umugabo i Sagamu, muri Leta ya Ogun.

Omowunmi yavuye Ago Iwoye nyuma y’imihango yo gusoza amashuri ye maze aracika ajya gusura umukunzi we.

Nk’uko umugabo wari uziranye na we witwa Paul Eto abivuga, ni bwo yahamagaye amubwira ko ari hafi ya Sagamu.

Yamutegetse guhagarara hafi y’umuhanda kugira ngo aze kumutwara nk’uko inshuti ye ibivuga. Nyuma yaje kuvuga ko igihe yamuhamagaraga inshuro esheshatu, telefoni ye yanze gucamo.Byatumye ahita amenyesha polisi

Yamenyesheje kandi umuryango we ko bishoboka ko umukobwa wabo yabuze.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Gutsindwa na APR FC bigiye gutuma Rayon Sports yirukana abakinnyi batanu icyarimwe

Football yo mu Rwanda iteza imbere amarozi kurusha abakinnyi, yongeye kugaragaza urwego rwiza rw’amarozi bagezeho