in

Umukobwa ushaje yategereje umusore wamutereta abonye agumiwe yadukira umusaza bakora ubukwe

Umukobwa witwa Nwobi Nwakota wo mu gihugu cya Nigeria yahuye n’uruva gusenya kuko kuva mu buto bwe yari yariyemeje ko azashyingiranwa n’umugabo usengera muri Kiriziya gatorika ariko abizera bagenzi be ntibamurebe n’irihumye.

Nwobi Nwakota yahuye n’umugabo we witwa Okeke amaze gusaza cyane,kuko yategereje ko abasore bo mu kiriziya bamurambagiza imyaka igashira indi igataha.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, Nwobi Nwakota yavuze ko abasore b’Abangirikani aribo bakundaga kumurambagiza akababwira ko atashakana n’umugabo utari umugatorika.

Yagize ati “Sinigeze nshaka na mbere.Nuzuye umunezero.Impamvu ntashatse mbere nuko nari narahaye isezerano Imana ko nzashakana n’umugabo usengera muri kiriziya Gatorika ariko abazaga kundambagiza bose bari abangirikani.”

Mu mafoto yakwirakwiriye henshi yagaragaje uyu mugore yambaye imyambaro y’abageni ariko ashaje cyane.

Nwobi yavuze ko yari azi neza ko umunsi umwe Imana izamuha umugabo w’umugatorika ariyo mpamvu yategereje yihanganye igasohoza isezerano ashaje.

Ku rundi ruhande,umugabo we Okeke yari yarashatse ntiyahirwa n’urushako niko guhitamo kwishumbusha Nwobi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu karere ka Kayonza imbwa yasaze yariye abana batatu

Abagabo 2 b’iHuye bishe umumotari urubozo bakamushyingura mu ishyamba bafashwe