in

Abagabo 2 b’iHuye bishe umumotari urubozo bakamushyingura mu ishyamba bafashwe

Iyi ni ifoto yifashishijwe ikuwe kuri murandasi aba sibo

Abagabo 2 b’iHuye bishe umumotari urubozo bakamushyingura mu ishyamba bafashwe.

Iyi ni ifoto yifashishijwe ikuwe kuri murandasi aba sibo. 

Abagabo babiri barimo ufite imyaka 42 n’undi wa 20, bari mu maboko y’Ubushinjacyaha bubakurikiranyeho kwica umumotari bakubitiye umuhini n’umuhoro mu ishyamba

Aba bagabo bakurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye, bakekwaho kwica umumotari w’imyaka 23 y’amavuko mu ijoro ryo ku ya 04 Ugushyingo 2022.Ubushinjacyaha buvuga ko aba bagabo bahamagaye nyakwigendera saa mbiri z’ijoro, bamusaba kuza kubatwaza umuzigo.

Ubwo uyu mumotari yageraga muri iryo shyamba mu Mudugudu wa Rubona mu Kagari ka Kiruhura mu Murenge wa Rusatira, umwe muri aba bagabo babiri, yamukubise umuhini mu mutwe ahita yikubita hasi, undi ahita amukubita umuhoro mu mutwe, arapfa.

Ntibyarangiriye aho kuko umurambo wa nyakwigendera bahise bawutaba muri iryo shyamba, uza kuboneka ku wa 06 Ugushyingo 2022.

Umwe muri aba abagabo, wemera icyaha, ni we wasobanuriye Ubushinjacyaha uko bakoze iki cyaha, avuga ko bashakaga iyo moto ya nyakwigendera kugira ngo bajye kuyikoresha.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa ushaje yategereje umusore wamutereta abonye agumiwe yadukira umusaza bakora ubukwe

Urukundo nirwogere: Ndimbati yagaragaye yagiye kurya show ari kumwe n’umugore we (video)