Umukobwa umwe rukumbi wacitse Kazungu akahava ku manywa y’ihangu yambaye ubusa yavuze uko byagenze kugira ngo arokoke ubwicanyi bwari bugiye kumukorewa
Mu kiganiro umunyamakuru Ndahiro Valens Papy yagiranye na Isimbi Tv yavuze ko uyu mukobwa umwe rukumbi wacitse kazungu yamucitse ari ku manywa y’ihangu.
Yagize ati:”mu buhamya uriya mukobwa yatanze yavuze ko yari yatahanye na Kazungu ubundi Kazungu agahita amubwira ko ubwo yageze mu nzu iwe atari buyisohoke mo ngo kuko Kazungu bahuriye mu kabari si we bari kumwe, ako kanya Kazungu yahise abwira umukobwa ko agiye ku mwica nuko amubohera ku ntebe amaboko n’amaguru.”
Ubwo yari ari kumukubita yamutegetse ku nyara mu kantu kugira ngo apime inkari ze ngo arebe niba afite impyiko nzima, nyuma yo gupima izo nkari kazungu yahise avuga ko impyiko zuwo mukobwa zapfuye ni uko maze afata umwanzuro wuko agiye ku mwica ako kanya.
Ni bwo yahise amwaka terefoni ye ubundi amutegeka kumwoherereza amafaranga ibihumbi 25frw yari afite kuri telefoni ni uko maze amaze kuyohereza kazungu aramuhambura ubundi aramubwira ngo ngaho reba hanze bwa nyuma.
Uwo mukobwa akimara guhamburwa yahise asohoka hanze yambaye ubusa acika utyo.
Reba video hasi…