in

Umukobwa ukiri muto yapfuye ubwo bamutunguraga bamwifuriza isabukuru y’amavuko.

Umukobwa ukiri muto cyane ukomoka mu gihugu cy’u Burundi yitabye Imana nyuma yo kumutungura bamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.

Jacqueline Mushimiyimana, yari atuye mu gace ka Carama III. Umukunzi we n’abandi bashuti be, ubwo yuzuzaga imyaka 19 y’amavuko baramutunguye cyane (Anniversaire surprise), kubera umutima we usa nk’uworoshye yahise yikubita hasi arapfa. Nk’uko bitangazwa na JimbereMagazine yaganiriye n’umuryango wa Nyakwigendera, uyu muryango uri mu gahinda kenshi kuje ikiniga. Bati:

Jacqueline yari yujuje imyaka 19 y’amavuko, bagenzi be bari bamuteguriye umunsi mukuru ku mugoroba wa tariki 24, amaze kubitaba aho babiteguriye, yaratunguwe ahita apfa, bukeye bwaho mu ma saa tanu, twabonye umuhungu bakundanaga na mugenzi we bamuzanye kuri moto ya bajaj ari umurambo.”

Nyuma y’aya makuru ababaje, umukunzi we n’abandi bari bamuteguriye isabukuru y’amavuko batawe muri yombi, bakaba bafungiye kuri polisi ya Jabe. Nyakwigendera Mushimiyimana yigaga mu mashuri ya Kaminuza mu mwaka wa kabiri mu gisata cy’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (Informatique de Télécommunication).

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo wamenya kuri uyu mwana utangaje wapimaga ibiro 200 afite imyaka 10 y’amavuko gusa.

Ibya Bijoux na Papa Sava bikomeje gutuma bamwe babibazaho.