in

Umukobwa ukiri muto yahimbye ikinyoma ko atwite|Ibyamubayeho nyuma biratangaje.

Uyu mukobwa ukomoka mu gihugu cya Nigeria yahimbye ikinyoma ko atwite maze akagenda asabiriza amafaranga ko bamuteye inda akiri muto bityo akaba yarabuze ubufasha. Uyu yanagiye kure avuga ko abaganga banze kumuvura kuko yabuze amafaranga yo kwivuza bityo ko akeneye ubufasha. Icyakora uyu mwana yaje gutahurwaho ko abeshya ndetse atabwa muri yombi.

Icyakora uyu mwana nubwo yabeshyaga ko atwite adatwite baje kuvumbura ko yabikoraga abitewe n’inzara ndetse n’imibereho mibi, umupolisi umwe ndetse n’undi muntu usanzwe bakimara kuvumbura ko abeshya adatwite, baramufashe babanza kumutera ubwoba maze bamubaza igituma abeshya, ababwira ko ari imibereho mibi, bahise bamuha ibyo kurya, imyenda, ndetse bamujyenera nibindi bizamufasha nyuma.

Benshi mu babanje kureba amashusho y’ibyabaye bari bari batangiye gutera amabuye uwo mwana w’umukobwa ariko mugusoza ayo mashusho amarira yari yaje basigara bashimira abo bagira neza bafashe uwo mwana bakamuha bumwe m’ubufasha yaburaga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uyu mukobwa ni we ufite tatuwaji nyinshi cyane muri Miss Rwanda |Avuga ko agorwa no kuvuga ikinyarwanda.

T.I n’umugore we bateye utwatsi ibyaha bikarishye bashinjwaga.