in

Umukobwa ukina filime nyarwanda akomeje kugaragaza uburyo yasariye Umuhanzi Christopher(amafoto)

Umukobwa ukiri muto akomeje kwerekana ko akunda cyane umuhanzi Muneza Christopher ndetse ko uwamuha amahirwe agahura n’uyu muhanzi nibura inshuro imwe byamushimisha dore ko ari zimwe mu nzozi ze kuva akiri umwana.

Mu kiganiro kihariye uyu mukobwa witwa Umuhoza Benitha Mahrez yahaye YEGOB yatangaje ko urukundo rwe kuri Christopher rwatangiye akiri muto.Yavuze ko yatangiye gukunda uyu muhanzi agifite hagati y’imyaka 12 na 13 aho yakundaga kumva indirimbo ze.Yagize ati:”Natangiye kumukunda mfite imyaka 12,13 aho nakundaga kumva indirimbo ze. ‘

Byarakomeje ubwo yageraga mu mashuri yisumbuye abanyeshuri biganaga bakamwita Christopher bitewe n’ukuntu yari yaratwawe umutima n’indirimbo z’uyu muhanzi.Ati:”Ngeze muri secondary bakajya banyita Christopher bitewe n’ukuntu namukundaga .

Benitha yakomeje avuga ko ubwo yageraga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye abanyeshuri biganaga bamuhaga amafaranga kugirango abaririmbire indirimbo z’uyu muhanzi yari yarihebeye, ndetse byahura n’ijwi rye ryiza bakarushaho kumwishimira. Ati:”ndabyibuka niga S1 abanyeshuri ba S6 na S5 bamaga ibiceri bakanumira nwishuri ryabo ngo mbaririmbire indirimbo ze.” 

Benitha wamamaye muri filime zisetsa(comedy) harimo Nyaxo, Afande na Mukebero avuga ko icyifuzo afite ari uko yahura na Christopher hanyuma bakifotoza bari kumwe ,kuko ari kimwe mu byamuha amahoro.

Ati’:”basi ndifuza guhura nawe nkazabaho ntunze ifoto yange nawe ntakindi nifuza Ndashaka kumubwira ko mukunda(Christopher) icy’ingenzi ni ifoto yanjye na we”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Hassan
Hassan
2 years ago

Uyu mukobwa ndamuzi amwemera kibi

Iby’i Kigali ntibitinda. Couple yari igezweho i Kigali itandukanye nyuma y’amezi ane gusa

Umunamba ntazibagirwa ibyamubayeho nyuma yo kwitiza imodoka y’umukiriya akayigongesha(video)