Umukobwa ukiri muto wo muri Nigeria, Chiwetalu Charity, ufite ‘amaguru magufi’ yarize avuga aterwa agahinda n’uko abagabo bagira isoni zo kumusohokana kubera imiterere ye.
Uyu mukobwa wiga mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza, yasobanuye ko abasore bahitamo ko baguma mu nzu aho kumusohokana ngo barye iraha. Chiwetalu yibukije ikiganiro runaka yigeze kugirana n’umugabo aho yamubwiraga ko kugendana nawe kumugaragaro byagaragara ko yaba agendanaga n’umwana.
Chiwetalu yatangarije BBC Gahuzamiryango Pidgin ko atavutse afite ‘amaguru magufi.’ Nk’uko uyu munyeshuri mu by’icungamari muri kaminuza ya siyansi n’ikoranabuhanga ya Enugu (Enugu State University of Science and Technology) abitangaza, ngo akiri muto cyane, byagaragaye ko nta maraso yatemberaga mu mitsi yo mu maguru ye.
Ibi byatumye amaguru ye abora. Chiwetalu Charity yajyanywe mu bitaro bitandukanye bashakisha igisubizo kugeza igihe byasabwe ko bamuca amaguru kugira ngo bamukize.
Uyu mutegarugori wiyizeye yavuze ko nubwo yagiye ahura n’ivangura ku bitsina byombi, kuri we yumva ari imari. Chiwetalu yavuze ko umugabo uzamushaka azaba abonye umugore.