Uyu mukobwa warangije kaminuza yatunguye abahisi n’abagenzi nyuma yo kwandika icyapa akajya ku muhanda asaba akazi.Ibinyamakuru byo muri Nigeria birimo legit.ng byanditse inkuru ivuga ko benshi mu babonye iyi foto y’uyu mukobwa bamugiriye impuhwe maze bavuga ko yatekereje neza kuko atari abantu bose bafite ubushobozi bwo kwihangira imirimo. Hari abashimye icyemezo yafashe kuko biruta kwiyandarika ujya mu bagabo, abandi bavuga ko wasanga hari abafite ubushobozi nk’ubwe bamutwaye akazi kubera kubura gisunika.
Umwe yagize ati “Abantu badafite ubushobozi nk’ubwe bamutwaye akazi kubera ko nta mafaranga afite cyangwa nta wo kumusunika”. Undi yagize ati “Ni mwiza. Byaba byiza ko afata icyapa nka kuriya kurusha kwiruka mu bagabo b’abakire mu busambanyi. Imana izamuha akazi keza”.
Undi yagize ati “Umuntu ufite Master’s degree ahagaze ku muhanda afashe icyapa ngo ashaka akazi. Ndababaye cyane.”
Uwo yiyumviriye neza Cane azokaronka