in

Umukobwa muto yakoze abantu ku mutima nyuma yo kurongorwa n’umugabo w’imyaka 45 ufite ubumuga bukomeye.

A newly wed couple holds each other in the late afternoon...

Umukobwa wimyaka 27 yamavuko yakoze abatari bake ku mutima nyo yo kwemera gushyingiranwa n’umugabo wimyaka 45 ufite ubumuga bwamuhejeje hasi ku buryo atabasha guhaguruka.

Benjamin, ukomoka muri Gboko muri Leta ya Benue muri Nigeria, yakoraga amashanyarazi mbere yo guhura n’impanuka yamuteye ubumuga budakira.

Uyu mugabo yangiritse uruti rw’umugongo nyuma yo guhanuka ku nkingi y’amashanyarazi ubwo yari mu kazi mu ntangiriro za Werurwe.Yasezeye ku mirimo ye nyuma yo kunanirwa gukusanya amafaranga (hejuru ya $ 2,500) yari akenewe ngo abagwe.

Aganira na BBC News Pidgin, Christiana yavuze ko akunda umugabo we cyane nubwo afite ubumuga kandi ko yiteguye kugumana na we kugeza imperuka.Nyina w’abahungu batatu yavuze ko umugabo we ari umugabo mwiza, avuga ko babeshejweho n’ubufasha abaturanyi babo babahaye.

Ati: “Umugabo wanjye ni umugabo mwiza kandi niteguye kubana na we ubuziraherezo kubera urukundo mukunda. Kubera ko yagize impanuka, abaturanyi ni bo badutera inkunga,nta kazi mfite kandi umugabo wanjye yatangaga ibyo umuryango ukeneye mbere y’impanuka ”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Grand P arimo kuririra mu myotsi nyuma y’aho wa mukobwa w’ikizungerezi atangiye kuryamana n’abandi bagabo

Rayon Sport itsinze AS Kigali, Kiyovu na APR FC zitwara neza