in

Umukobwa arashinjwa gutera icyuma umuhungu bakundanaga akarinda apfa

Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 23 y’amavuko yatawe muri yombi nyuma yo kwicisha icyuma umuhungu bakundanaga kubushyamirane bari bagiranye ,undi akiyambaza icyuma akacyimujomba uyu mukunzi we mu mutima bigahita biviramo uyu musore kwitaba Imana.

Inkuru uvuga ko uyu mukobwa ubusanzwe witwa Alice Mulak usanzwe utuye mu gihugu cya Nigeria mu mujyi wa Nasarawa yatawe muri yombi nyuma yuko mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki ya 13 Ukwakira 2022 yari yagiranye ubushyamirane n’umukunzi we akamujomba icyuma undi akitaba Imana.

Nyuma yibyo uyu mukobwa yahise ashakishwa n’inzego z’umutekano ndetse aza kubonwa hafi yuwo mujyi aho yahise atabwa muri Yombi na Police yo mu gihugu cya Nigeria ,kugirango hakorwe iperereza ku cyaha akurikiranweho ,

Kugeza kuri ubu Alice afungiye kuri Sitasiyo ya Police ya  Nasarawa nkuko byatangajwe n’umuvugizi wa Police ,Bwana DSP Ramhan Nansel.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rusine Patrick atangaje amagambo akoze ku mitima y’abantu benshi yifuriza isabukuru nziza y’amavuko Clapton Kibonke

AS Kigali igera muri Libya kumugoroba wejo hashize.