in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze YEGOKOYEGOKO

Muhanga: ibyo abanyeshuri bakoreye umubyeyi ucuruza hafi y’ishuri ni akumiro

Abanyeshuri bo muri ishuri rya GS St Etienne,baravugwaho gukubita umubyeyi ucuruza utuntu barya tuzwi nka Bwende, bamubuza kugaruka kuhacururiza .

Uwamahoro Joselyne wahohotewe n’aba banyeshuri yabwiye Umuseke dukesha aya makuru ko we ubwe yiyumviye umuyobozi w’iri shuri abwira bamwe mu banyeshuri ngo bajye kumwambura utwo tuntu barya [Bwende] ngo naramuka abyanze banamukubite.

Ati:’’Nagerageje kwiruka baramfata bankubita hasi muri iyi mirima y’abaturage bagenda bankurubana nambaye ubusa’’.

Hari n’abandi baturage bashinja umuyobozi w’iri shuri gutegeka abanyeshuri gukubita uyu mubyeyi ndetse ko biboneye aba banyeshuri bamwadukira bakamukubitira mu murima w’ibigori n’ibishyimbo na byo bikangirika.

Umwe muri bo witwa Ndatimana Emmanuel yagize ati:’’Turifuza ko uyu mubyeyi bahohoteye bakamwambika ubusa asubizwa agaciro kandi Umuyobozi akaryozwa amakosa yakoze’’.

Gusa Mwumvaneza Jean de la Croix Emmanuel uyobora iri shuri rya GS Saint Etienne ushinjwa gukubitisha uyu mubyeyi we arabihakana.

Uyu muyobozi w’ishuri we avuga ko atanamenye n’igihe abanyeshuri be bagiye guhohotera uyu mubyeyi. Yagize ati:’’Birukanse bose bampunga ariko ntabwo nigeze menya ko bahohoteye uwo mugore’’.

Bamwe mu banyeshuri bakubise uyu mubyeyi, bavuga ko babikoze babitegetswe n’umuyobozi wabo wababwiye ko yigeze kumva abacururiza Bwende kuri iri shuri bigamba ko abanyeshuri nibabambura, bazazana bwende zihumanye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa Ararira Ayo Kwarika Nyuma Yuko Atangajeko Mukwa 12 Azakora Ubukwe None Hageze Nta Mugabo Arabona

Nakumiro! Umusore Yagujije Umukobwa Bakundana Amafaranga Arayamwima Ahita Afata Umwanzuro Ugayitse