Federasiyo ya Ruhago kw’Isi FIFA iri guteganya impinduka zigamije kuryoshya umukino nubwo abafana bamwe babibona nko kuwica.Comite ishinzwe gutegura cyangwa gupanga izo mpinduka yazanye ibindi bitekerezo bishya byateza uwo mukino imbere
- Bari gupanga ko umukino uzajya umara iminota 60 aho kumara 90 ariko umupira warenga cyangwa bari gusimbuza umusifuzi akaba ahagaritse isaha ye.Ibi bikazaca kurya iminota ikipe imwe yatsinze.
- Kwipasa umupira kuri coup franc cyangwa corner bari gupanga nabyo kubyemera.
- Nta kwongeza penalty. Umunyezamu nayikuramo cyangwa igafata umutambiko nta kwongeza byemewe ubwo umuzamu azajya atereka umupira atere imbere bisanzwe.
- Umusifuzi azajya asifura ko umupira urangiye cyangwa igice kirangiye ariko umupira urenze niyo warenga iminota y’inyongera yashize.
- Iminota izajya igaragara kuri za screen zo muri stade izajya igendana n’iminota umusifuzi afite kw’isaha ye.