Umukino ugomba guhuza ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi n’ikipe ya Senegal usoza itsinda ryari ririmo u Rwanda, Senegal, Benin ndetse na Mozambique mu gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika ntabwo uzabera mu Rwanda.
Umukino wa mbere utangira rino tsinda ku ruhande rw’u Rwanda, umukino wagombaga guhuza Senegal n’amavubi wari bubere hano mu Rwanda ariko icyo gihe u Rwanda nta Sitade yari yemewe na CAF yari ihari FERWAFA yavuganye na Federasiyo ya Senegal umukino aba ariho ubera.
Byavugwaga ko umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda ariko byari ukubeshya, amakuru dukesha Fine FM avuga ko uyu mukino ugomba kubera muri Senegal nyuma yibyo u Rwanda rutumvikanyeho na Federasiyo ya Senegal.
Uyu mukino w’u Rwanda na Senegal ugomba kuba tariki 9 Nzeri 2023, nkuko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF yamaze kubitangaza.