in

Umukino uzahuza Rayon Sports na Rwamagana City wabayemo impinduka

Umukino uzahuza ikipe ya Rayon Sports na Rwamagana City FC uzatangira Saa Kumi n’Ebyiri n’igice aho gutangira Saa Kumi n’Ebyiri nk’uko bisanzwe.

Uyu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023, uzahuza Rayon Sports ifite amanota 6 mu gihe Rwamagana City yo itari yabona inota mu mikino ibiri.

Amakipe yombi akomeje gukubita agatoki ku kandi aho umuzamu wa Rwamagana City FC witwa Mazimpaka Andre yavuze ko badatewe ubwoba na Rayon Sports izaba iri gukinira imbere y’imbaga nini y’abakunzi bayo.

Muri Rayon Sports abakinnyi hafi ya bose bameze neza uretse Ishimwe Ganijuru Elie ufite imvune yakuye ku mukino batsinzemo Police FC igitego kimwe ku busa.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukino wo kwishyura wa Apr Fc na US Monastir biravugwa ko wahawe abanya-Morocco

Maitre Nzovu yavuze ukuntu bamenya yamuroze (Video)