Mu gihugu cya Madagascar hari gutegurwa amarushanwa y’imikino ya gicuti harimo n’u Rwanda rufitemo imikino ibiri.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Madagascar, ryateguye irushanwa rya gicuti rizahuza ibihugu bine birimo u Rwanda, u Burundi na Botswana n’ubundi rikazabera muri Madagascar.
Ingengabibe yasohowe n’iri Shyirahamwe yerekana ko rizatangira tariki tariki 22 Werurwe, Amavubi akina na Botswana mu gihe Madagascar izakina n’u Burundi.
Umunsi wa kabiri w’iyi mukino izakinwa tariki 25 Werurwe ubwo u Rwanda ruzaba rutana mu mitwe na Madagascar, naho Intamba mu Rugamba z’u Burundi zikina na Botswana.
Byari byitezwe ko amakipe yombi azitabira iyi mikino azahura hagati yayo ariko nk’uko iyi ngengabihe ibyerekana nta mukino uzahuza ikipe y’igihugu y’u Rwanda n’iy’u Burundi.