in

Umukinnyi w’Umunyarwanda wa Rayon Sports yongeye kwemeza abakunzi b’umupira w’amaguru

Umukinnyi wo hagati mu kibuga ufasha ba rutahizamu mu ikipe ya Rayon Sports, Iradukunda Pascal yagaragaje impano idasanzwe ku mukino batsinzemo Intare FC ibitego bibiri kuri kimwe.

Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Kabiri tariki 28 Gashyantare 2023, ikipe ya Intare FC yari yakiriye Rayon Sports mu mukino ubanza wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro, ikipe ya Rayon Sports ikaba yarabonye intsinzi.

Muri uyu mukino Iradukunda Pascal wa Rayon Sports yitwaye neza ku buryo bukomeye, uyu mukinnyi akaba yarakoreweho penaliti yavuyemo igitego cya mbere cyatsinzwe na Paul Were Ooko.

Benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko Abareyo bakomeje gushimagiza ubuhanga bwa Iradukunda Pascal bemeza ko azavamo umukinnyi w’igihangange.

Iradukunda Pascal ni umwe mu bakinnyi bakomeje kwigarurira imitima y’abakunzi ba Rayon Sports, mu minsi ishize bikaba byaravugwaga ko hari ikipe zizamura abakinnyi bakiri bato zo mu Bubiligi zifuzaga kumusinyisha.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Vedaste Twagirihirwe
Vedaste Twagirihirwe
1 year ago

Azihangane ntazabe nka congolais

Umukinnyi wa Rayon Sports yamaze guhabwa ibihano bikomeye nyuma y’imyitwarire mibi

Heritier Luvumbu yanenze bikomeye imyitwarire y’umukinnyi wa Rayon Sports washatse guhana ikosa atakoresheje