in

Umukinnyi w’Umunyarwanda aritegura gufata rutemikirere akajya gusinyira ikipe ifite akavagari k’amafaranga mu Barabu

Myugariro wo hagati mu ikipe ya Kiyovu Sports n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Nsabimana Aimable yamaze kumvikana n’ikipe ya Al-Nasry Benghazi yo mu gihugu cya Libya.

Mu mpeshyi y’uyu mwaka nibwo Nsabimana Aimable yasinyiye ikipe ya Kiyovu Sports amasezerano azarangira mu mpera z’Ukuboza 2022, akaba ari nabwo azahita yerekeza mu ikipe bamaze kumvikana.

Amakuru dukesha Radio 10 ni uko Nsabimana Aimable azahaguruka mu Rwanda mu cyumweru gitaha agahita yerekeza mu gihugu cya Libya aho azahita asinyira Al-Nasry Benghazi amasezerano y’imyaka ibiri kuri miliyoni 70 z’Amanyarwanda.

Nsabimana Aimable w’imyaka 25 y’amavuko, yazamukiye mu ikipe ya Marines FC nyuma aza kwerekeza muri APR FC hagati ya 2016 na 2018, mu ntangiriro za 2018 yasinyiye ikipe ya Minerva Punjab yo mu Buhinde, nyuma yo kuyivamo yahise asinyira Police FC ayivamo mu mpeshyi y’umwaka ushize ubwo yahitaga asubira muri APR FC yaje kumusezerera ahita yerekeza muri Kiyovu Sports.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Karabaye : Samusure yaretse filime ajya kuvugira inka mu kindi gihugu

Akumiro: umugabo yanogoye amaso y’umwana ayajyana mu bapfumu