in ,

Umukinnyi w’umunyafurika Keita Balde yashyizeho agahigo kazakurwaho n’imperuka gusa

Udinese Calcio v SS Lazio - Serie A
Keita Balde

Umusore ukomoka muri Senegal,Bader Keita,ukinira ikipe ya Lazio Roma muri Butaliyani,yaraye yanditse amateka muri iyi champiyona ya Serie A aho yatsinze “Hat-Trick’ ya mbere yihuse kuva iyo shampiyona yabaho.

Mu gihe ikipe ya Lazio Roma yatsindaga Palermo ibitego 6-2 ku mugoroba ushize,uyu musore w’imyaka 22 y’amavuko nibwo yatsinzemo ibitego 3 mu minota 5 gusa, agahigo k’imyaka 42 ahita agakuraho gutyo.

Undi munyasenegali mugenzi we Sadio Mane nawe ufite agahigo ka Premier League ko gutsinda ibitego 3 cyangwa se ‘Hat-Trick” mu minota 2 n’amasegonda 56 akaba ariyo hat-trick yihuse kugeza ubu muri shampiyona z’i Burayi zikomeye

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imiterere y’umubiri wa Kim Kardashian yatumye benshi bamwibazaho (amafoto)

Justin Bieber yongeye gushyira hanze amafoto arimo gusomana