in ,

Umukinnyi w’umunyafurika ashobora kwicwa kubera ibintu yaraye akoreye I Rio muri Jeux Olympique (amafoto)

Umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Ethiopia, Feyisa Lilesa, wiruka ku maguru (Marathon0 yaraye atangajeko afite amhirwe menshi yo kwicwa naramuka atashye kubera ibintu yaraye akoze ubwo yamaraga kwegukana umudali wa Argent muri Marthon yahariye muri Brazil.

Athlétisme - JO 2016 - Rio - Feyisa Lilesa a remporté la médaille d'argent. (Reuters)

Feyisa Lilesa rero ubwo yarangiza kwiruka Marathon kumwanya wa kabiri yakoze ikimenyetso cyo gusobanya amaboko akayashyira hejuru y’umutwe. Nyuma rero mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru akaba yasobanuye ko icyi kimenyetso yakoze ari icyo kwerekana ko ashyigikiye abaturage barwanya Leta ya Ethiopie aho ashinja ko gouverinoma iriho yica abantu ibahora ubusa.

Feyisa Lilesa nyuma akba yabajwije niba gukora icyo kimenyetso bitamugiraho ingaruka zikomeye nataha maze niko gusubiza agira ati :” Nshobora kuzicwa nintaha, cyangwa se ngafungwa, cyangwa bakamfatira ku kibuga cy’indege bagahita banyirukana mu gihugu.”

 

 

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto ya Usain Bolt aryamanye n’umukobwa w’umunyeshuli yateje impagarara kuri Internet (amafoto)

Amafoto ateye inkeke 10 ya Malia Obama utigeze ubona