in

Umukinnyi w’inkingi ya mwamba muri Rayon Sports yatuye umujinya Essomba Onana wavuzweho kongera kwivunikisha

Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Kenya, Paul Were Ooko ntabwo avuga rumwe na Essomba Leandre Willy Onana wavunitse mu mukino baraye batsinzwemo na Kiyovu Sports ibitego 2-1.

Mu ijoro ryakeye nibwo Kiyovu Sports itozwa na Alain Andre Landeut yegukanye igikombe cya Made in Rwanda nyuma yo gutsinda Rayon Sports itozwa na Haringingo Francis Christian ibitego 2-1.

Muri uyu mukino Essomba Leandre Willy Onana yavunitse mbere y’uko igice cya mbere kirangira, benshi mu bafana ba Rayon Sports bakaba bavuze ko uyu rutahizamu w’Umunya-Cameroon yivunikishije.

Ubwo umukino wari urangiye abakinnyi ba Rayon Sports bageze mu rwambariro Essomba Onana yateranye amagambo na Paul Were Ooko, maze abakinnyi n’abatoza babasaba kureka gutongana kuko ntacyo byari guhindura ku byabaye.

Ubusanzwe Paul Were Ooko na Essomba Leandre Willy Onana nta kibazo bafitanye, ariko gushyamirana kwabo kwaturutse ku kuba ikipe yabo yari imaze gutsindirwa ku mukino wa nyuma.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports : Hakizimana Adolphe, Mugisha François, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Mucyo Didier Junior, Mbirizi Eric, Osaluwe Raphael, Mitima Isaac, Paul Were, Musa Esenu, Eric Ngendahimana na Onana Willy Essomba.

Abasimbura : Hategekimana Bonheur, Kanamugire Roger, Nkurunziza Félicien, Iraguha Haji, Iradukunda Pascal, Tuyisenge Arsène, Ndekwe Félix, Ganijuru Ishimwe Elie na Rudasingwa Prince.

Umutoza: Haringingo Francis

Umutoza wungirije: Rwaka

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Kiyovu Sports : Kimenyi Yves, Serumogo Ali, Hakizimana Félicien, Ndayishimiye Thierry, Nsabimana Aimable, Nshimirimana Ismael, Mugenzi Bienvenue, Mugiraneza Frodouard, Erisa Ssekisambu, Bigirimana Abedi na Riyad Noordien.

Abasimbura: Nzeyurwanda Djihad, Runanira Hamza, Muhozi Fred, Nkinzingabo Fiston, Mbonyingabo Regis, Mugenzi Cedric, Bizimana Amissi, Iracyadukunda Eric na Nsabimana Denis.

Umutoza Mukuru: Alain André Landeut

Umutoza wungirije: Mateso Jean de Dieu

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Junior Giti yagaragaje amarangamutima akomeye ubwo yifurizaga umugore we umunsi mukuru w’amavuko.

Umusore w’imyaka 21 yasangankwe imirambo 6 mu nzu ye yabari baraburiwe irengero