in

Umukinnyi w’inkingi ya mwamba muri Rayon Sports ageze kure ibiganiro n’ikipe yo muri Turkey ishobora kuzamutangaho miliyoni 200

Myugariro wo hagati mu ikipe ya Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Rwatubyaye Abdul ari mu biganiro n’ikipe ya Sivasspor ibarizwa muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu gihugu cya Turkey.

Ibiganiro hagati y’impande zombi byatangiye muri Gashyantare 2023, kuri ubu bikaba biri kugana ku musozo ku buryo nta gihindutse ashobora kuzayijyamo muri Nyakanga 2023.

Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko ubuyobozi bw’ikipe ya Sivasspor buri gukora ibishoboka byose ngo bazasinyishe Rwatubyaye Abdul, bikaba bivugwa ko azatangwaho miliyoni 200 z’Amanyarwanda, amafaranga menshi akazajya muri Rayon Sports bigendanye n’uko akiyifitiye amasezerano azarangirana n’impeshyi ya 2024.

Ikipe ya Sivasspor iri ku mwanya wa 15 mu makipe 18 akina shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu gihugu cya Turkey

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nadia wakundanaga n’umuhanzi AKA yagaragaje ubutumwa bwa nyuma bandikiranye mbere y’uko bamurasa agapfa

Mu burakari bwinshi umukinnyi wa APR FC yabajije ikibazo gikomeye umutoza Carlos Ferrer wanze kumuhamagara mu Amavubi