Jude Bellingham usanzwe akinira ikipe ya Borussia Dortmund yatunguye abafana ubwo yihengekaga mu kibuga akaruka mu gihe Umukino wari ukomeje.
Umutoza w’ubwongereza Garreth Southgate yari yafashe umwanzuro wo kumugumisha ku ntebe y’abasimbura, gusa nyuma yaje kuza mu kibuga nyuma y’uko Calvin Phillips yari amaze kugira imvune.
Bellingham akigera mu kibuga byagaragaye ko munda atari ameze neza birangira kwihangana bimunaniye arunama araruka ibintu byatunguye benshi.
Nyuma y’uko yari amaze gusiganirwa umupira na kabuhariwe ukinira ubudage Sane, nibwo byaje kuba, gusa Bellingham yaje kwihagararaho arinda arangiza Umukino.
Muri uyu mukino ubwongereza bwagize amahirwe yo kwegukana inota rimwe nyuma yo kunganya bitewe na penalite yahawe ubwongereza igaterwa neza na Harry Kane.