Umukinnyi wakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Mubumbyi Bernabe ari mu byishimo byinshi n’umugore we nyuma y’iminsi mike bibarutse imfura yabo.
Uyu mukinnyi umaze iminsi yibera muri Sweden aho akina mu cyiciro cya 4 mu ikipe ya Kramfors-Alliansen.
Mubumbyi Bernabe yageze muri icyo gihugu muri 2018 ntiyagaruka aho yahise anarongirerayo umugore ukomoka muri icyo gihugu.
Amakuru aturuka muri Sweden avuga ko mu kwezi gusize ari bwo uyu muryango wakiriye umwana wabo wa mbere.
Mubumbyi Bernabe aheruka mu ikipe y’igihugu yakinnye igikombe cy’Afurika cy’Abakinnyi bakina imbere mu bihugu bya bo (CHAN) ya 2018 yabereye muri Maroc.
Mubumbyi Bernabe akiri mu Rwanda yanyuze mu makipe agiye atandukanye arimo APR FC, Bugesera FC ndetse na AS Kigali.