in

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi ari mu byishimo nyuma yo kwibaruka (Amafoto)

Umukinnyi wakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Mubumbyi Bernabe ari mu byishimo byinshi n’umugore we nyuma y’iminsi mike bibarutse imfura yabo.

Uyu mukinnyi umaze iminsi yibera muri Sweden aho akina mu cyiciro cya 4 mu ikipe ya Kramfors-Alliansen.

Mubumbyi Bernabe yageze muri icyo gihugu muri 2018 ntiyagaruka aho yahise anarongirerayo umugore ukomoka muri icyo gihugu.

Amakuru aturuka muri Sweden avuga ko mu kwezi gusize ari bwo uyu muryango wakiriye umwana wabo wa mbere.

Mubumbyi Bernabe aheruka mu ikipe y’igihugu yakinnye igikombe cy’Afurika cy’Abakinnyi bakina imbere mu bihugu bya bo (CHAN) ya 2018 yabereye muri Maroc.

Mubumbyi Bernabe akiri mu Rwanda yanyuze mu makipe agiye atandukanye arimo APR FC, Bugesera FC ndetse na AS Kigali.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Bruce Melodie yavuze ko yakuruye ibitaka byo muri tuwareti akoresheje ikiyozo (Videwo)

“Inana tobacco na Giti ciggar” Junior Giti asubiza uwamubajije itabi anywa (Videwo)