in

Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports ushobora gutuma umutoza n’ubuyobozi basezera muri iyi kipe agiye kwerekeza hanze y’u Rwanda

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports ukomoka mu gihugu cya Mali Moussa Camara ashobora kwerekeza gukina hanze y’u Rwanda nubwo muri Rayon Sports adahabwa umwanya.

Hashize igihe kitari gito rutahizamu Moussa Camara bivuzweko atumvikana n’umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Haringingo Francis biza no gutuma uyu mukinnyi abura umwanya wo kongera gukina imikino ya Shampiyona.

Muri uko kutumvikana hagati ya Camara na Haringingo Francis, ntabwo byagize icyo byangiza cyane mu kwitwara neza kw’iyi kipe ariko hari aho wabonaga ikipe ya Rayon Sports itsindwa cyangwa ikanganya abakunzi bayo bakabishinja Haringingo Francis wanga uyu mukinnyi Kandi ubona ko ashoboye.

Nyuma yaho iyi kipe itangiye kunganya ndetse ikaba iheruka gutsindwa na Police FC ibitego 4-2, byongeye kuzamuka cyane bishyirwa kuri Haringingo Francis ndetse n’ubuyobozi bw’iyi kipe bwanze gushyira igitutu ku mutoza ngo ajye akoresha Camara aho gukoresha Moussa Essenu ubona ko gukinisha amaguru kwe bigoye cyane kandi ibyo byose Moussa Camara abishoboye.

Nubwo Moussa Camara atishimiwe cyane mu ikipe ya Rayon Sports, YEGOB twaje kumenye ko hari ikipe yo hanze y’u Rwanda yandikiye Rayon Sports ishaka uyu mukinnyi ngo babona ari umukinnyi mwiza kandi wagira akamaro kuruta abo bafite.

Ibi bije nyuma yaho Moussa Camara wabonye kubona umwanya muri iyi kipe bigoye, yasabye ubuyobozi ko bamufasha bakamureka akishakira ikipe yindi azajya abonamo umwanya wo gukina kuko we yiyumvamo ubushobozi bukomeye.

Birashoboka cyane ko Moussa Camara umwaka utaha yaba atakiri umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports mu gihe Haringingo Francis akiri umutoza w’iyi kipe bitewe ni uko kumvikana byanze nubwo ubuyobozi buvuga ko aba bombi ntakibazo bagifitanye.

 

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali: Umugore arasaba ubutabera nyuma yaho umugabo we amukase intoki -AMAFOTO

Amakuru agezweho : Umahanzi Dany Nanone yanditse amateka