in

Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports ashobora gufatirwa ibihano nyuma yo gukora ikosa rikomeye 

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports umaze iminsi yitwara neza cyane, Mitima Issac ashobora guhabwa ibihano n’ubuyobozi bw’iyi kipe nyuma yo gukora ikosa mu mukino waraye ubaye.

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 5 werurwe 2023, ikipe ya Rayon Sports yakiriye Etincelles FC mu mukino w’umunsi wa 22 wa Shampiyona sezo 2022/2023.

Ni umukino wari mwiza nubwo hagaragayemo amahane akomeye ku mpande zombi ari nako hagaragaye imirwano ikomeye mu kibuga ndetse no mu bayobora amakipe yombi bamwe batishimira ibyabaye ndetse n’ibikozwe n’abandi.

Muri uyu mukino ikipe ya Rayon Sports yatsinzemo ibitego 2-0 bw’ikipe ya Etincelles FC, myugariro Mitima Issac yakoze ikosa abayobozi ba Rayon Sports ndetse n’umutoza wayo bararakara cyane.

Mitima Issac yagiye gukina uyu mukino afite ikarita z’umuhondo 2, bivuze ko kubona indi karita yagombaga gutuma adakina umukino uzakurikira ariko yaje kwihesha indi karita nyuma yo kurwana n’umukinnyi wa Etincelles FC mu buryo butumvikana, ibintu byatumye abayobora iyi kipe babara cyane.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko ubuyobozi bwa Rayon Sports nyuma yo kubabazwa n’uyu mukinnyi bushobora kumufatira ibihano nyuma yo gukomeza kugaragaza amakosa adakwiye akihesha amakarita mu mikino iyi kipe imaze iminsi ikina.

Ikipe ya Rayon Sports umukino ukurikiye izahura n’ikipe ya AS Kigali imaze iminsi yitwara nabi bikababaza abakunzi b’umupira w’amaguru uyu mwaka. Iyi kipe muri iyi wikendi yatsinzwe na Espoir FC.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Stade isigaye yuzura abaje kumureba aho kureba umupira” Umutoza Sydney Carter ukurara abagabo ku kibuga kubera imyambarire n’ubwiza bwe bihebuje – AMAFOTO

Uyu rutahizamu ibitego azabimarira mu izamu! Kimenyi Yves yatangiye gutoza umuhungu we amacenga – VIDIO