in

Umukinnyi w’ikipe ya APR FC akomeje kwishimira cyane uko akinishwa muri iyi kipe nyuma yo kugaragaza urwego ruri hejuru

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Mugunga Yves akomeje kuryoherwa nuko arimo gukinishwa mu ikipe ya Apr Fc nubwo atahamagwe mu Mavubi.

Umutoza Adil Mohamed nyuma yo kumara igihe kigera ku byumweru bibiri atarimo gukorana imyitozo n’abakinnyi b’ikipe ya APR FC yaje ahita anyagira ikipe ya Mukura Victory Sport ibitego 4-1 mu mukino wa gishuti wabereye i nyamirambo ku isaha ya saa cyenda z’amanwa.

Muri uyu mukino Mugunga Yves yagaragaye akina bitangaje nubwo atigeze atsinda igitego na kimwe gusa byagaragaye ko uko asigaye akina yazamuye urwego kandi ubona ko birimo gutanga umusaruro ukomeye mu busatirizi bw’iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Umutoza w’iyi kipe Adil Mohamed nawe ntahwema kuvuga ko uyu rutahizamu, mu byumweru bibiri amaze batari kumwe yazamuye urwego rw’imikinire kandi akanavugako yabikomeza kugirango iyi kipe ikomeze gutsinda ibitego byinshi.

APR FC ikomeje kwitegura imikino ny’Afurika ya CAF Champions league iri imbere Aho bazahura na US Monastir mu ijonjora ry’ibanze.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umujura yahindutse inkoko nyuma yo gusangwa mu kazu kazo aziba(Video)

Inkuru nziza ku bakunzi b’umuryango wa Yverry na Vanillah