in

Umukinnyi w’igihangange w’Umunya-Espagne yamaze kwemera kuzakinira Amavubi

Umukinnyi wo hagati mu kibuga mu ikipe ya Pontevedra ibarizwa muri shampiyona y’Icyiciro cya Kane mu gihugu cya Espagne, Jon Bakero González yamaze kwemera kuzakinira Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Hasi igihe Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ritangaje ko hari abakinnyi bakomoka mu bihugu bitandukanye bazahabwa Ubwenegihugu bw’u Rwanda bakazakinira Ikipe y’Igihugu Amavubi kugira ngo umusaruro urusheho kuba mwiza.

Iyi gahunda yo gukinisha abakinnyi baturutse hanze y’u Rwanda ishobora gutuma Amavubi akinisha Jon Bakero González w’imyaka 26 y’amavuko.

Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko Jon Bakero González nta gihindutse azatangira gukinira Amavubi mu mikino ya gicuti iteganyijwe muri uku kwezi k’Ugushyingo 2022, aho u Rwanda rushobora kuzahura na Sudan n’u Burundi.

Jon Bakero González yabonye izuba tariki 5 Ugushyingo 1996 avukira i Sitges mu gihugu cya Espagne, ashobora gukina nka rutahizamu wa kabiri cyangwa agakina hagati mu kibuga afasha ba rutahizamu.

Uyu musore yanyuze mu makipe atandukanye arimo FC Tucson, Carolina Dynamo, Chicago Fire, Tulsa Roughnecks, Toronto FC, Phoenix Rising, Slavia Sofia na Pontevedra abarizwamo ubu.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Vincent
Vincent
1 year ago

naze atange umusanzu we turebe ko national team yacu yagira icyo igera ntituzongere kuva kuma stade tubabaye

Umugore udakina yakubise umugabo we ingumi ikaze imbere y’abantu kubera guheheta(video)

Amafoto:Wayne Rooney yakubiswe isahane y’umutwe n’umuhungu ubwo basangiraga muri resitora