in

Umukinnyi w’igihangange mu Ikipe y’Igihugu Amavubi yagize imvune habura iminsi 6 gusa ngo bacakirane na Benin

Umuzamu wa mbere w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Kwizera Olivier yagize imvune ku kirenge mbere y’iminsi micye ngo bacakirane na Benin mu mukino ubanza.

Tariki 22 Werurwe 2023 nibwo ikipe ya Benin izakira u Rwanda mu mukino w’umunsi wa 3 w’itsinda rya 12 ‘L’ mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2024 kizabera muri Cote D’Ivoire.

Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko Kwizera Olivier yagize imvune bikaba bivugwa ko ashobora kutazabanza mu kibuga mu mukino ubanza, gusa birashoboka ko umukino wo kwishyura uzabera i Huye tariki 27 Werurwe azawukina.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ iri mu itsinda ritoroshye aho iri kumwe na Senegal, Mozambique na Benin.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore uburyo bwiza (positions) wateramo akabariro umugore mwabikoze akazahora akurota iteka ryose

Ubwiza bw’abakobwa ba Rambo bwavugishije benshi