Amavubi yaraye atsinzwe na Senegal 1-0 mu mukino w’umunsi wa 2 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023, hari nyuma yo kunganya na Mozambique 1-1.
Myugariro wa FAR Rabat, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, yavuze ko kubona itike y’igikombe cy’Afurika atari mu kibuga gusa ahubwo bisaba n’izindi mbaraga zo hanze y’ikibuga.
Ati “Navuga ko kubona itike atari mu kibuga gusa ni ibintu bisaba ko dushyira hamwe twese, niba hari imbaraga twagaragaje mu kibuga tugomba no kubona ubundi bufasha, ubu dufite imikino myinshi, dufite imikino mu rugo, tubonye ingufu nzireho twakwitwara neza, imikino 2 tumaze gukina hasigaye 4 byose biracyashoboka. ”
Yakomeje avuga hari bimwe bikwiye guhinduka nko mu duhimbazamusyi babona ndetse no mu bindi bitandukanye bitagenda neza.
Ati “Navuga ko nk’ubu hari ibintu tuba dukeneye, niba ari ako gahimbazamusyi, burya inota rimwe riragora bashobora kugena agahimbazamusyi ku mukino wo kunganya, niyo byaba ari agahimbazamusyi kadasanzwe ariko wenda ukaza ukabibwira abakinnyi mbere y’umukino, ni akantu gato ariko gafasha umukinnyi, urwo ni urugero nari ntanze ariko hari utuntu twinshi tuba dukenewe bakabaye banadutekerereza, numva ko imikino isigaye baze batube hafi. ”