in

Umukinnyi w’Amavubi wabiciye bigacika muri Rayon Sports na APR FC agiye gusinyira ikipe ikomeye muri Afurika y’Epfo izajya imuhemba arenga miliyoni 15 buri kwezi

Myugariro wo hagati mu Ikipe y’Igihugu Amavubi, Manzi Thierry agiye gutangwaho akayabo n’ikipe ikomeye ku Mugabane w’Afurika imaze igihe imwifuza.

Uyu myugariro ageze ku musozo w’ibiganiro na Kaizer Chiefs ibarizwa muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu gihugu cya Afurika y’Epfo, bikaba bivugwa ko ashobora kuzajya ahembwa miliyoni 17 z’Amanyarwanda buri kwezi.

Amakuru dukesha Radio 10 ni uko ikipe ya Kaizer Chiefs iri gukora ibishoboka byose kugira ngo isinyishe Manzi Thierry muri Mutarama umwaka utaha.

Manzi Thierry yakiniye Marines FC na Rayon Sports yamazemo imyaka ine mbere yo kwerekeza muri APR FC mu 2019.

Mu mpeshyi ya 2021 Manzi Thierry yerekeje muri FC Dila Gori yo mu Cyiciro cya Mbere muri Georgia akaba yarakiniye amezi atandatu ndetse akaba yarabonaga umwanya wo gukina nubwo atari mu bakinnyi babanzamo buri munsi.

Tariki ya 31 Mutarama 2022, ni bwo AS FAR yatangaje ko yasinyishije Manzi Thierry w’imyaka 26.

Uyu mukinnyi wo hagati mu bwugarizi, yagiye muri iyi kipe ya gisirikare muri Maroc aho yari asanzemo Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ bakinanye muri APR FC, gusa tariki 10 Kanama 2022 Manzi Thierry yatandukanye na AS FAR Rabat.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ese wowe wabyemera? Umugabo wabaswe n’agatama aragisha inama nyuma y’uko umukunzi we amuhaye iminsi 7 yo kuba yaretse inzoga cyangwa bagatandukana

Intambara yatangiye pe! Abahanzi bo mu Burundi ntibumva ukuntu Abanyarwanda batumirwa iwabo ku bwinshi bo bagasigazwa inyuma