in

Umukinnyi w’Amavubi wabiciye bigacika muri APR FC yamaze kumvikana n’ikipe ifite akavagari k’amafaranga muri Mozambique

Rutahizamu usatira aciye mu mpande mu ikipe ya Police FC, Sibomana Patrick Papy yamaze kumvikana n’ikipe ya Ferroviario da Beira ibarizwa muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu gihugu cya Mozambique.

Uyu mukinnyi ufite impano idashidikanywaho mu Rwanda, ni umwe mu bakinnyi bamaze igihe muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere akaba anafite ubunararibonye bwo gukina hanze.

Amakuru dukesha BB FM Umwezi ni uko Sibomana Patrick Papy agomba gusinyira ikipe ya Ferroviario da Beira amasezerano y’imyaka ibiri azarangirana n’umwaka wa 2025.

Sibomana Patrick Papy yakiniye amakipe atandukanye arimo Isonga FC, APR FC, Young Africans yo muri Tanzania na Police FC yagezemo muri 2020.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Imbamutima za Miss Mutesi Aurore Kayibanda wunamiye musaza we umaze imyaka 10 yitabye Imana

Hamenyekanye ikipe ikomeye mu Rwanda yari yemereye agahimbazamusyi Sunrise kugira ngo itsinde APR FC