Umukinnyi wa Rayon Sports yikomye bamwe mu bakinnyi b’abanyamahanga nyuma yo kugaragaza urwego ruri hasi
Umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports yikomye abakinnyi b’abanyamahanga nyuma yo kugaragaza ko ntambaraga ndetse n’imikinire iri hasi bijyanye nibyo baba babitezeho.
Ku munsi w’ejo hashize tariki 30 Nyakanga 2023, ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino wa gishuti n’ikipe ya Vital’O FC yo mu gihugu cy’u Burundi umukino urangira ikipe zombi zinganyije ibitego 2-2.
Wari umukino uryoheye amaso nyuma yo kubonekamo ibitego bigera kuri 4 ari byo abafana benshi baba bifuza kuko ibitego byinshi binaryoshya umukino. Bamwe mu bafana ba Rayon Sports bikomye cyane abakinnyi b’abanyamahanga nyuma yo kugaragaza urwego ruri hasi.
Mu kiganiro Rwatubyaye Abdul yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’umukino yaje nawe kwikoma abanyamahanga atangaza ko umukino wa gishuti uberaho kugirango hakosorwe amakosa ariko n’abakinnyi b’abayamahanga bagomba kumenya icyabazanye gukina hano mu Rwanda.
Uyu myugariro wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul nubwo yantenze abakinnyi b’abanyamahanga ariko nawe ku minsi w’ejo hashize kuri uyu mukino bakinnye wabonaga ko akiri ku rwego ruri hasi ndetse byagaragaye ko umutoza Yamen Zelfani ataramwishimira kuva yaza.
Nyuma y’uyu mukino abafana ba Rayon Sports beretse urukundo rudasanzwe umukinnyi wa Vital’O FC wakinnye yambaye nimero 7 witwa Irambona Kessy Jordan. Uyu musore yahawe amafaranga menshi ndetse abajijwe uko yabyakiriye atangaza ko ikipe ya Rayon Sports idasanzwe.