in

Umukinnyi wa Rayon Sports yanze kugaruka mu kazi ahitamo gushinga iduka ricuruza imyenda

Umuzamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Tanzania, Ramadhan Awam Kabwili yabuze ibyangombwa bimwemerera gukorera mu Rwanda (work permit) ahitamo kuguma iwabo muri Tanzania aho yahise ashinga iduka ricuruza imyenda.

Nyuma y’igice kibanza cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere (Phase Aller) Ramadhan Awam Kabwili yasubiye iwabo mu gihugu cya Tanzania, igihe cyo gusubukura imyitozo kigeze abura ibyangombwa byo kugaruka mu Rwanda kuko yatinze kubishaka.

Amakuru dukesha Radio 10 ni uko Ramadhan Kabwili ari mu biganiro n’ubuyobozi bwa Rayon Sports kugira ngo impande zombi zisese amasezerano mu nzira ziciye mu mucyo.

Ikipe ya Rayon Sports isigaranye abandi bazamu batatu aribo Hakizimana Adolphe, Twagirumukiza Aman na Hategekimana Bonheur.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rutahizamu wa APR FC yafatiwe ibihano nyuma gukomeza gushwana n’umutoza Ben Moussa rukabura gica

Abakuru nibo bemerewe ku yireba:Umusore yinjiye yarakaye akubita umusore waruri gutera akabariro n’umukobwa(Videwo)