Umukinnyi wa Rayon Sports yakoze ikosa rikomeye mu mukino urangiye abari aho bose bemeza ko umutoza atibeshye kuba ataramushimye akihagera
Mu mukino urangiye ikipe ya Rayon Sports….. abafana bari aho bose ndetse nabaje kureba uyu mukino bakunda andi makipe batashye binubira ikosa umuzamu wa Rayon Sports yakoze.
Wari umukino mwiza cyane ukurikije uko wari umeze, wabonaga ko ari uwimbaraga ndetse ubona ko amakipe yose arimo gushaka ibitego bizano no kugenda neza biraboneka abari aho bose bataha baryohewe.
Ikipe ya Rayon Sports yari irimo gukina neza cyane ko umutoza yashakaga kwerekana uko ikipe afite ihagaze kugeza ubu ariko abari ku mukino batunguwe n’ikosa Simon Tamale yakoze bigatuma iyi kipe itsindwa igitego cya kabiri nyuma yo gutanga umupira nabi umukinnyi wa Vital’O agahita atsinda igitego.
Hari amakuru yaje mu minsi ishize avuga ko Yamen Zelfani utoza Rayon Sports ngo arimo gukunda cyane Hategekimana Bonheur gusa benshi ntibabyemeraga ariko Simon Tamale nyuma yiri kosa abantu bahise bongera kugaruka kuri ibi byavuzwe.