in

Umukinnyi wa Rayon Sports yahawe urwamenyo nyuma yo kwishyushya kuva ku munota wa 4 akageza ku munota wa 70 atari yajya mu kibuga

Rutahizamu usatira aciye mu mpande mu ikipe ya Rayon Sports, Tuyisenge Arsene yishyuhije kuva ku munota wa 4 arinda ageza ku munota wa 70 atari yajya mu kibuga.

Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Kabiri tariki 28 Gashyantare 2023, ikipe ya Rayon Sports yatsindaga Intare FC ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino ubanza wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro.

Muri uyu mukino agashya kabayemo ni uko Tuyisenge Arsene yishyuhije kuva ku munota wa 4 kugeza ku munota wa 70 atari yinjira mu kibuga, ibi bikaba byaratangaje benshi mu bari bitabiriye uyu mukino wabereye i Shyorongi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Amakuru dukesha Radio 1 ni uko Tuyisenge Arsene yishyuhije iminota 66 atari yahabwa amahirwe yo kwinjira mu kibuga, ndetse ubwo igice cya mbere cyarangiraga we ntabwo yigeze ajya mu rwambariro yarakomeje arishyushya, nyuma y’iminota myinshi yaje kwinjira mu kibuga.

Tuyisenge Arsene yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi y’umwaka ushize avuye muri Espoir FC, mu ntangiriro ze yabanje kwitwara neza binamuhesha amahirwe yo guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu Amavubi ariko ubu yasubiye inyuma.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Twitter ikomeje gutenguha imbaga y’abayikoresha

Kayonza: Umusaza rukukuri akurikiranweho icyaha cyo gusambya umwana ungana n’abuzukuruza be