in

Umukinnyi wa Rayon Sports akomeje kwigarurira imitima y’abatari kubera ubuhanga bukomeye bishobora gutuma Youseff Rharb yibagirana

Youseff ikibuga ashobora kujya akirebera kure! Umukinnyi wa Rayon Sports akomeje kwigarurira imitima y’abatari kubera ubuhanga bukomeye bishobora gutuma Youseff Rharb yibagirana

Ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi ikora imyitozo ariko ntabwo rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Sudan Mugadam Abakar Mugadam yemerwa n’abantu batari bacye, ariko kugeza ubu niwe urimo kuririmbwa cyane.

Kuri uyu wa gatatu ikipe ya Rayon Sports yakomeje imyitozo yitegura umukino ifitanye n’ikipe ya AMAGAJU FC, ariko umuntu wese wari mu myitozo yahavuye yirahira ubuhanga bwa Mugadam Abakar Mugadam rutahizamu utaraziye igihe mu ikipe ya Rayon Sports.

Uyu musore usibye no gukundwa n’abafana n’umutoza Yamen Zelfani wanamwizaniye yemera ko ari rutahizamu mwiza afite uca ku ruhande. Uyu mukinnyi igikomeje gutuma akundwa ni uko azi gucenga cyane ndetse ikindi gikomeye arushaka Youseff Rharb gishobora gutuma amwicaza ni uko uyu we azi no gutsinda ibitego byinshi kandi byiza.

Uyu mukino ikipe ya Rayon Sports irimo kwitegura uri kuri uyu wa gatanu tariki 1 Nzeri 2023, uzabera kuri Sitade ya Kigali Pelé Stadium uzatangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Ikipe ya Rayon Sports iheruka kunganya n’ikipe ya Gorilla FC 0-0 naho AMAGAJU FC yo aheruka gutsinda ikipe ya Etincelles FC ibitego 2-0.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru nziza ku bafana ba Rayon Sports bibazaga uko bagiye kubaho nta mutoza ikipe yabo ifite

“Yesu nasanga uriho azakuniga akwice kugira ngo umubone”: Umupasiteri akomeje kuba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza amagambo benshi bafashe nk’ibinyoma -VIDEO