in

Umukinnyi wa Rayon Sports akomeje kurebana ay’ingwe n’Umunyamakuru Sam Karenzi

Umukinnyi wo hagati mu kibuga mu ikipe ya Rayon Sports, Rafael Osaluwe Olise akomeje kurebana ay’ingwe n’Umunyamakuru ukunzwe na benshi mu gisata cy’imikino Karenzi Samuel.

Kuva uyu mukinnyi yagera muri Rayon Sports ntabwo yari yatanga umusaruro ushimishije nk’uwo yari yitezweho ubwo yagurwaga ava mu ikipe ya Bugesera FC ibarizwa mu Ntara y’i Burasirazuba.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 7 Ukwakira 2022, mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino, Umunyamakuru Sam Karenzi yavuze ko Rafael Osaluwe Olise amaze iminsi amwandikira ubutumwa bumutera ubwoba, gusa uyu munyamakuru avuga ko adafite umwanya wo guhangana n’uyu mukinnyi kuko ibyo yamuvuzeho nta na kimwe yahimbye.

Yagize ati “Uvuze Rafael Osaluwe Olise uranyibutsa, amaze iminsi anyandikira amagambo menshi akomeye antera ubwoba ariko nagira ngo mubwire ko ntatewe ubwoba nawe, kuba naravuze ko adakina yicazwa na Mugisha Francois ‘Master’ nta nahamwe nabeshye nakore cyane akine ave mu magambo”.

Yakomeje agira ati “Niba uri umukinnyi w’Umunyamahanga ukaba utabanza mu kibuga warangiza ukaza utukana ngo ni uko bavuze ko udatanga umusaruro ntabwo ari byiza, abamwegereye birwa bamubwira kuntuka bamubwire akore cyane ave mu magambo, naho kuza ambwira amagambo nkayo ambwira nta kintu byamugezaho ikindi kandi sindi ku rwego rwo gusubizanya nawe”.

Rafael Osaluwe Olise akunda kwicara ku ntebe y’abasimbura aho Mugisha Francois bakunze kwita Master ari we ubanza mu kibuga hagati agakinana na Mbirizi Eric na Bavakure Ndekwe Felix, uyu munya-Nigeria kubona umwanya bikaba bimugora cyane.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru ibabaje: Abarenga 76 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato

Ruhango:umugabo yarahahamutse ubu asigaye aba mu rutoki kubera umupfumu wamubeshye akamurya utwe