in

Umukinnyi wa Rayon Sports agiye kwerekeza mu ikipe ya Kiyovu Sports

Nyuma y’igihe kinini Nishimwe Blaize akomeza gukoroga ubuyobozi ndetse n’abatoza b’ikipe ya Rayon Sports, agiye kwerekeza mu ikipe ya Kiyovu Sports.

Muri iyi wikendi ishize ubwo ikipe ya Rayon Sports yakinaga n’ikipe ya Police FC Nishimwe Blaize yagaragaye kuri uyu mukino, nyuma y’umunsi umwe gusa akoze imyitozo n’abandi bakinnyi bose b’ikipe ya Rayon Sports.

Nyuma y’uyu mukino, abakinnyi bose bahawe ikiruhuko cyo ku cyumweru, Ubwo abandi batangiranga imyitozo kuva kuwa mbere ndetse n’uyu munsi ntabwo Nishimwe Blaize aragaruka mu myitozo. Amakuru dufite kandi yizewe avuga ko Blaize yahamageye umwe mu bayobozi ba Rayon Sports amubwira ko inzara imumereye nabi atabasha gukora imyitozo.

Ibi uyu mukinnyi yabivuze nyuma y’amakuru avuga ko abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports batarabona amafaranga y’ukwezi gushize ari cyo Kiri gutuma uyu musore akomeza kwigaragambya. Amakuru YEGOB yamenye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri avuga ko Nishimwe Blaize atazakomezanya n’ikipe ya Rayon Sports ahubwo agiye kwerekeza mu ikipe ya Kiyovu irimo gutozwa na Mateso Jean De Dieu.

Ibi umuntu ukunda ikipe ya Rayon Sports abyumvize yabyishimira cyane ko Blaize nubwo bivugwa ko ikimutera ibi byose ari umushahara, ariko n’ubundi na mbere yaho niko yitwaraga ahubwo akeneye kuganirizwa cyane ko yari umukinnyi mwiza ikipe y’igihugu ifite.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Nsabimana Eustache
Nsabimana Eustache
1 year ago

Nishimwe Blaise yaratinze yakabaye yaratangiye nimyitozo mumubwire yihute

Comsa Sorin yakubiswe inshyi isura ye irahengama atsindira akayabo k’amafaranga

Mu gahinda kenshi, umuhanzikazi Cecile Kayirebwa yavuze ukuntu Yvan Buravan yamuhemukiye cyane