Umukinnyi wa mbere mushya waguzwe w’umunyamahanga wagaragaye mu myitozo ya mbere ya Rayon Sports yahise yemeza abari aho bose
Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutangira imyitozo itegura sezo 2023/2024, nta mukinnyi mushya yaguze wari waragaragaye ariko uwa mbere yahise yemeze abantu kubera ubuhanga akoresha.
Kuwa gatanu w’icyumweru gishize tariki 14 Nyakanga 2023, nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangiye imyitozo ariko abakinnyi barimo Adolphe, Rwatubyaye Abdul, Mitima Issac, Roger, Peti Messi, Bonheur, ndetse n’abandi bakinnyi b’abanyarwanda nibo bari muri iyi myitozo yari yitabiriwe n’imbaga nyamwinshi.
Iyi kipe yakomeje imyitozo ariko abakinnyi bashya iyi kipe yaguze ndetse nabo yari isanganwe b’abanyamahanga ntabwo bari bakagaragaye mu myitozo y’iyi kipe. Kuri uyu wa mbere mu gitondo ubwo iyi kipe yakomezaga imyitozo Simon Tamale yaje kuyigaragaramo ari we wa mbere.
Uyu muzamu ikipe ya Rayon Sports iheruka kugura, mu myitozo ya mbere yakoze yerekanye ko ari umuzamu mwiza cyane ko abazamu bakomoka Uganda ntabwo ubushobozi bwabo bushidikanwaho. Abitabiriye iyi myitozo benshi bahavuye bemeye ko ikipe ya Rayon Sports yaguze neza.
Biteganyijwe ko ku myitozo iri uyu munsi mu masaha y’igicamunsi ari bwo abakinnyi benshi bashya ikipe ya Rayon Sports yaguze bari bugaragara, abafana bashaka kuyireba baratumiwe ibiciro ni 2000 nkuko bisanzwe kugirango urebe iyi myitozo.