in

Umukinnyi wa Manchester united yatewe n’ibisambo byitwaje intwaro

Umusore ukiri muto wa Manchester United witwa Tahith Chong yibwe n’ibisambo byari byitwaje ibyuma, aho bivugwa ko binjiye mu rugo rwe isaa 3:00 z’ijoro bimwiba ibintu bihenze cyane n’ubwo agaciro kabyo katagiye ahagaragara.

 

Tahith Chong abaye umukinnyi wa gatanu i Manchester winjiriwe n’ibisambo guhera kuri Noheli nyuma ya Paul Pogba, Jesse Lingard na Victor Linderlof bakinira Manchester United, ndetse na Joao Cancelo ukinira Manchester City. Bivugwa ko ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 16 Mutarama muri uyu mwaka, ndetse nyuma gato police yahise ihamagarwa.

Uwahaye amakuru ikinyamakuru The sun yagize ati:”Ni bimwe mu bintu bibi cyane yaciyemo. Yabyukijwe abona abagabo batatu bambaye ibihisha amasura bamufatiye ibyuma ku ijosi. Bamumuritse amatoroshi mu maso bamutegeka ku byuka akabaha ibintu, birimo amasaha.

“Bigaragara ko bari bazi ibyo bari gukora. Bari bazi uwo mukinnyi uwo ariwe ndetse bamuhamagaraga mu izina. Banamubwiye ko akeneye kongera umutekano cyangwa akaba yishyira mu bibazo ko byakongera kuba. Basa n’abaganira.

“Bamusize yahungabanye. Bari abanyamwuga cyane kandi bigaragara ko baba barabikozeho na mbere, nko ku wundi mukinnyi.”

Tahith Chong w’imyaka 22 ni umukinnyi wa Manchester United, ariko kugeza ubu uyu muhorandi yatijwe mu ikipe ya Birmingham City iri gukina ikiciro cya kabiri mu Bwongereza.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rugimbana wasezeye itangazamakuru yerekeje he?

Miss Naomie n’abavandimwe be babatijwe mu mazi menshi (video)