Ingabire Pascaline wamamaye nka Samantha cyangwa Teta muri Sinema Nyarwanda, ari mu byishimo ku bwo kwibaruka umwana w’umukobwa nyuma y’uko mu mwaka ushize yari yagize ibyago agapfusha ukivuka.
Ingabire winjiye muri Sinema Nyarwanda mu 2015 akamamara muri filime zitandukanye nka Teta, Igikomere, Samantha n’izindi, yibarutse mu ntangiriro z’iki Cyumweru. Ni umwana we wa mbere abyaranye n’umugabo we Kamanzi Felix bamaranye imyaka ine, mu gihe undi yitabye Imana muri Mata 2021.
Mu butumwa yatanze agaraza ibyishimo atewe no kwibaruka, Ingabire yagize ati “ Nyuma y’imvura ivanze n’inkubi y’umuyaga uwari wo wose haza umukororombya.”
Muri Mata 2021 ubwo uyu muryango wapfushaga imfura, yari umwana wa kabiri wa Ingabire kuko asanganywe undi yashatse afite. Uwo witabye Imana yari yahawe amazina ya Saro Thea Maella, yitabye Imana amaze amasaha 14 avutse.
Ingabire Pascaline yatangiye ibyo gutunganya no kuyobora filime mu 2021 ahera kuri filime y’uruhererekane yise “Inzozi Series” ica kuri Youtube.