in

Umukinnyi wa APR Fc yihenuye kuri Rayon Sports iri kumwirukaho

Uyu rutahizamu byatangiye kuvugwa ko azerekeza muri Rayon Sports kuva muri Gicurasi 2022, gusa aganira n’umunyamakuru ukomeye mu Rwanda Sam Karenzi yamubwiye ko bidashoboka.

Mugunga yagize ati “Karenzi, naba mfite ubwenge bucye bingana gute ku buryo nasohoka muri APR FC nkajya muri Rayon Sports?, nkeneye gutera imbere sinkeneye gutera inyuma, ni gute nava mu ikipe imaze imyaka itatu yikurikiranya iba iya mbere nkajya mu ikipe iba iya gatanu?, APR FC impemba neza none nyivemo njye aho ntazajya mbonera umushahara ku gihe?, APR FC ndacyayirimo ntabwo najya muri Rayon Sports”.

Mugunga Yves ni umwe mu bakinnyi batabona umwanya uhagije mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, gusa ntabwo iyi kipe yifuza kumurekura kuko ni umusimbura mwiza kandi biragoye cyane ko APR FC yabona undi rutahizamu w’Umunyarwanda uruta Mugunga Yves.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
4 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Nsanzimana faustin
Nsanzimana faustin
1 year ago

Uyu se ubundi yakina kuwuhe mwanya keretse bamuzanye muri academy ya Nyanza
Ariko niba ari un professionalism yabakinnyi babanyarwanda simbizi. Ni gute umukinnyi yihandagaza akavuga amagambo yubucucu nkaya? Birabaje kbx. Amaterism ya league yacu ntabwo yakabaye iri no mu mitwe y’abakinnyi. Gusa Bwana Mugunga Yves jya uvuga uziga kuko iminsi n’imitindi kandi ikona ingwe. Ubu se warushaga Rwatubyaye kuba umwana w’ikipe, Yannick Mukunzi se n’abandi. Ko baje? Ubu barihe? Jya ugabanya gutekereza cyana dore umaze gukura. Amahirwe masa musore. Gusa natwe niba ari umusimbura twifitiye Rudasingwa prince kandi kuri talent ntiwakoraho urumva ko udakenewe, ntanicyo wadufasha ugize kuba utawuhamya none no mu mutwe ni – wa. Ihamire aho ejo bazakujugunya ibishanga nigaramiye.

Peter Nizeyimana
Peter Nizeyimana
1 year ago

Mwe mwari kuzamugezahe!?

Kwizera Yannick
Kwizera Yannick
1 year ago

Ariko ubindi murabaza iki ko fire uburenganzira bwiwe bwo kujyamwicyipe asha kd nibya vuga nibyo pe ntago waba usha guterembere ujye muri Rayon pe

Stev
Stev
1 year ago

Mu byukuri ntabwo bikwiye ko umu sportf kuvuga amagambo asa gutyo ahubwo uwo mwana akeneye kumenya ko muri sports ari amamafara na form birakenewe.

Nyirakuru wa Niyitegeka Gratien yashyinguwe

IFOTO Y’UMUNSI: Miss Igisabo mu isura nshya