Uyu rutahizamu byatangiye kuvugwa ko azerekeza muri Rayon Sports kuva muri Gicurasi 2022, gusa aganira n’umunyamakuru ukomeye mu Rwanda Sam Karenzi yamubwiye ko bidashoboka.
Mugunga yagize ati “Karenzi, naba mfite ubwenge bucye bingana gute ku buryo nasohoka muri APR FC nkajya muri Rayon Sports?, nkeneye gutera imbere sinkeneye gutera inyuma, ni gute nava mu ikipe imaze imyaka itatu yikurikiranya iba iya mbere nkajya mu ikipe iba iya gatanu?, APR FC impemba neza none nyivemo njye aho ntazajya mbonera umushahara ku gihe?, APR FC ndacyayirimo ntabwo najya muri Rayon Sports”.
Mugunga Yves ni umwe mu bakinnyi batabona umwanya uhagije mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, gusa ntabwo iyi kipe yifuza kumurekura kuko ni umusimbura mwiza kandi biragoye cyane ko APR FC yabona undi rutahizamu w’Umunyarwanda uruta Mugunga Yves.