in

Umukinnyi wa APR FC wari witezweho gukora ibitangaza niwe benshi bakomeje gushinja kwitwara nabi biviramo iyi kipe kutabona intsinzi yari iyikwiye

Umukinnyi wa APR FC wari witezweho gukora ibitangaza niwe benshi bakomeje gushinja kwitwara nabi biviramo iyi kipe kutabona intsinzi yari iyikwiye

Umukinnyi w’ikipe ya APR FC ikina mu kibuga hagati niwe ukomeje gushinjwa kwitwara nabi mu mukino iyi kipe yaraye inganyije n’ikipe ya Pyramid FC 0-0.

Wari umukino mwiza ariko watangiye abakunzi ba APR FC ntakizere bafitiye ikipe yabo gusa uko iminota yagendaga iza babona uko ikipe yabo irimo kwitwara bongera kugira icyizere gikomeye ndetse yanaboy igitego cyakuriwemo ku murongo benshi bemeza ko bibwe ariko mu byukuri ntabwo warenze umurongo.

Muri uyu mukino abakunzi benshi b’ikipe ya APR FC bantenze cyane umunya-Sudan Sharaf Eldin Shaiboub wari witezweho gukina neza ariko umukino wamunaniye ku buryo bwagaragariraga buri wese.

Uyu mukinnyi yari amaze igihe kitari gito yitwara neza ndetse benshi bakanemeza ko ari we wagombaga kuzengereza Pyramid FC ariko umukino waraye umunaniye wabonaga ko yaje atari mu mukino nkuko bisanzwe.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kicukiro: Abantu bashungereye imodoka ifashwe n’inkongi y’umuriro muri iki gitondo (AMAFOTO)

I Kigali, umugabo yataburuye inyama z’inka bari batabye nyuma yo kwipfisha gusa yaje gufatwa agiye kuzigurisha abaturage (VIDEWO)